Skip to main content

Inkiko Mpuzamahanga ku Rwanda na Yugoslavia (ICTR/ICTY): Inkizo zashinze umuganda ukomeye

Igitabo gishya kigaragaza Ibyemezo by’Inkiko zashyiriweho U Rwanda n’igihugu cyahoze ari Yugoslavia

(New York) – Inkiko mpuzamahanga zihana ibyaha byakozwe mu gihe cy’intambara zafashe ibyemezo shingiro kandi by’ingirakamaro ku birebana n’itsembabwoko, ibyaha byakozwe mu gihe cy’intambara n’ibyaha byibasira ikiremwa muntu nk’uko byemezwa uyu munsi na Human Rights Watch mu gitabo cya yo gishya gisesengura ingingo ku yindi ibyemezo by’Inkiko Mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’igihugu cyahoze ari Yugoslavia.

Bwana Richard Dicker, Umuyobozi wa Progaramu ya Human Rights Watch ishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga yagize ati: “Igikorwa cy’izi nkiko uko ari ebyiri kiragaragaza intambwe itarigeze ibaho kuva ku gihe cy’urukiko rwa Nuremberg ku bijyanye no gucira imanza abakoze ibyaha bikabije.”

Nk’uko Human Rights Watch yabitangaje, n’ubwo ibikorwa by’izi nkiko byose bitera ngo de, byagize akamaro mu gushinja abatari bake ibyaha bikabije bakoze, binatanga isomo rikomeye ko abakora ibyaha bikabije bagomba kuzabihanirwa.

Iki gitabo gishya cya Human Rights Watch kiragaragaza, ingingo ku yindi, ibyemezo by’izo nkiko. Harimo ibyerekeye itsembabwoko, ibyaha byibasira ikiremwa muntu, ibyaha byo mu gihe cy’intambara, ibyaha bireba umuntu ku giti cye, uruhare mu cyaha rushingiye ku buyobozi n’imihanire.

Bwana Dicker yongeye ati: “Iki gitabo gishyize ahagaragara, ku buryo butari busanzwe ibyemezo bikomeye byagezweho n’izi nkiko.” Aranavuga kandi ati: “Ibyemezo by’izi nkiko ku birebana n’itsembabwoko, ibyaha byibasira ikiremwa muntu n’ibyaha byo mu gihe cy’intambara, bizagira akamaro kanini mu gihe kizaza mu byerekeye ikurikiranwa ry’ibyaha nk’ibi.”

Iki gitabo kiboneka (mu cyongereza) ukoresheje “internet” kuri cg ku bagishaka ku mpapuro (mu cyongereza) kuri. Kigenewe abacamanza n’abakozi bo mu nkiko nshya zashyiriweho gukurikirana ibyaha nka biriya. Urugero ni nk’Urukiko Mpuzamahanga (International Criminal Court) n’Urukiko Rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone (Sierra Leone Special Court). Human Rights Watch iravuga ko kizanafasha mu nzego z’ubushakashatsi muri za kaminuza, mu mishinga itagengwa na Leta ndetse no ku banyeshuri biga iby’ubutabera mpuzamahanga.

Your tax deductible gift can help stop human rights violations and save lives around the world.